Jump to content

igisakuzo

Kubijyanye na Wiktionary

Ikinyarwanda

[hindura]

Izina

[hindura]

Umukino w'ubwenge bakunze gukina mu gitaramo. Mu gisakuzo uwo mukina akubaza ikibazo ku buryo bwa gihanga buhishe maze ugashakisha icyo yashatse kuvuga.

Usakuza atangira agira ati: Sakwe Sakwe Kanaka undi nawe ati Soma. Usakuza ubwo ahita avuga igisakuzo cye maze undi nawe agashaka igisubizo. Iyo amaze umwanya atarakibona usakuza aramubwira ati Kimpe. Usakuzwa iyo abonye igisubizo aragitanga; naho iyo akomeje kukibura agomba kubwira uwashakuje ati Ngicyo ari nko kumubwira ati ndatsinzwe cyananiye maze undi nawe agahita amubwira igisubizo bagakomeza.

Ingero

[hindura]

igisubizo ni Ubukumi bwa so na Nyoko: Impamvu ni uko nta muntu uba yarigeze abona se cyangwa nyina ataramubyara (mu bukumi)

igisubizo ni Ishyiga