umugore
Jump to navigation
Jump to search
Ikinyarwanda[hindura]
Izina[hindura]
umugore
Umuntu ukuze w'igitsina gore.
Mbere yo guhinduka umugore, umuntu aba yari umukobwa, inkumi cyangwa umwangavu
Iri jambo mu bwinshi[hindura]
Abagore: abantu barenze umwe buri wese ari umugore
Ingero[hindura]
- Umugore wa Karangwa yagiye gusura iwabo
- Uyu mugore ntiyigeze abyara na rimwe, ni ukuvuga ko atari umubyeyi
- Abagore
UBUTIÎNDE N'ÂMASAKÛ
Ubutiînde:Ni uburyô ijambo ritinda cyangwa ryihuta iyo urivuze uko bikwiye.
Amasaku:ni uturango tw'imihanikire y'ijwi mu rurimi rw'ikinyarwanda.Aha ni ho uwumva yibaza ati "Mbese uwavuze yazamuye ijwi cyangwa yarimanuye ?"
Ni ho duhera tuvuga ko hari "Isakû nyeesî" n' Isaku nyeejuru"
Tuzaakomeza ubutâaha.
Byaashyizwehô na NGABONZIMA François Xavier
E-Mail:'bigxavier07@yahoo.com' umugorê
Imigani y'imigenurano[hindura]
- w:Uruvuze umugore ruvuga umuhoro
- w:Wanga umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri
- w:Ukurusha umugore akurusha urugo
- w:Umugore mubi aruta umugome gica
- w:Abagore bagira inzara ntibagira inzigo
- w:Ingabo y'umugore iragushora ntigucyura