umwaka

Kubijyanye na Wiktionary

Ikinyarwanda[hindura]

Izina[hindura]

Igice cy'igihe kigizwe n'ibihe bine by'imihindukire y'ikirere cy'u Rwanda. Ibyo bihe ni Urugaryi, Itumba, Icyi, Umuhindo. Umwaka ushobora no gusobarwa nk'igihe kigizwe n'amezi cumi n'abiri cyangwa iminsi 365.

Umwaka ugizwe n'amezi cumi n'abiri ari yo Mutarama, Gashyantare, Werurwe, Mata, Gicurasi, Kamena, Nyakanga, Kanama, Nzeli, Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza

Ingero[hindura]

  • Umwaka ushize wambereye mubi cyane nizeye ko umwaka utaha uzambera uw'amata n'ubuki
  • Umwana wa Karima azuzuza umwaka umwe ejo: birasobanura ko uyu mwana azaba amaze amezi cumi n'abiri avutse


UBUTIÎNDE N'ÂMASAKÛ

Ubutiînde:Ni uburyô ijambo ritinda cyangwa ryihuta iyo urivuze uko bikwiye.


Amasaku:ni uturango tw'imihanikire y'ijwi mu rurimi rw'ikinyarwanda.Aha ni ho uwumva yibaza ati "Mbese uwavuze yazamuye ijwi cyangwa yarimanuye ?"


Ni ho duhera tuvuga ko hari "Isakû nyeesî" n' Isaku nyeejuru"


Tuzaakomeza ubutâaha.

Byaashyizwehô na NGABONZIMA François Xavier

E-Mail:'bigxavier07@yahoo.com' umwaaka


Gusemura mu ndimi[hindura]