Jump to content

Kugwa miswi

Kubijyanye na Wiktionary

Ikinyarwanda

[hindura]

Izina

[hindura]

Abantu babiri barwanye ariko ntihagire ugaragara ko arusha undi imbaraga cyangwa intege bityo bigatuma ntawe utsinda undi, bavuga ko baguye miswi. Kugwa miswi bishobora kwitwa ko ari ugutsinda mwembi cyangwa gutsindwa mwembi ku buryo bidashoboka kumenya uwatsinze n'uwatsinzwe nyamara intambara cyangwa imirwano yarangiye.


Kurwana ntabwo biba hagati y'abantu gusa. Kurwana bishobora kuba hagati y'amoko, hagati y'uturere, hagati y'imiryango, hagati y'ibisimba, ...