isano

Kubijyanye na Wiktionary

Iyo abantu babiri cyangwa benshi bahuje umwe cyangwa benshi mu bo bakomotseho ba hafi bavuga ko bafitanye isano.

Urugero, abantu babiri bakomoka ku mubyeyi umwe baba bafitanye isano. Abantu bavuka ku babyeyi bava inda imwe, baba bafitanye isano. Na none kandi hari isano ishobora guterwa n'undi muntu mufitanye isano: urugero Abaramu

Isano igira izina ikurikije iyo ari yo n'urugero rwayo:

  • So: Umubyeyi wakubyaye w'umugabo
  • Nyoko: Umubyeyi wakubyaye w'umugore
  • Umuvandimwe: umuntu wese muva inda imwe
  • Mukuru: umuvandimwe mufite igitsina kimwe wavutse mbere yawe
  • Murumuna: umuvandimwe mufite igitsina kimwe ugukurikira (muto)
  • Mushiki: uwo muva inda imwe w'umukobwa niba wowe uri umuhungu
  • Musaza: uwo muva inda imwe w'umuhungu niba wowe uri umukobwa: frère
  • So wanyu: murumuna cg mukuru wa so: oncle paternel
  • Nyoko wanyu:murumuna cg mukuru wa nyoko:tante maternelle
  • Nyokorome: musaza wa nyoko
  • Nyogosenge: mushiki wa so
  • Nyogokuru: nyina wa so cg wa nyoko
  • Sogokuru: Se wa so cg wa nyoko
  • Mubyara: umwana wa mushiki wa so cg wa musaza wa nyoko
  • Mwisengeneza: uwo ubereye nyirasenge
  • Umwuzukuru: umwana wabyawe n'umwana wawe
  • Muramu: umugabo ufite mushiki wawe: beau-frère
  • Muramukazi: umugore wa musaza wawe
  • Mwishywa: umwana wa mushiki wawe
  • Umukwe: umugabo ufite umukobwa wawe gendre/beau-fils
  • Umugabo wanyu: murumuna cg mukuru w'umugabo wawe
  • Umugore wanyu: umugore wa mukuru cg murumuna wawe
  • Bamwana: sebukwe w'umukobwa na sebukwe w'umuhungu
  • Mukeba: umugore musangiye umugabo (umugabo aba afite abagore cyangwa benshi)
  • Musanzire: abagabo bafite abagore bava inda imwe